Ni ubushakashatsi buzifashisha abantu barenga 1000 bari hejuru y’imyaka 60.
Iri tsinda rigaragaza ko ubundi bushakashatsi bwagaragaje ko tumwe mu tunyangingo dutera iyi ndwara ya Alzheimer tuzwi nka ‘blood-based biomarkers’ tugaragara mu mubiri imyaka 15, mbere y’uko umuntu atangira kugaragaza ibimenyetso by’ubu burwayi.
Ubu bushakashatsi buzareba kuri utwo tunyangingo, umuntu abe yabasha gukurikiranwa hakiri kare.
Gupimira ubu burwayi ku ntoki biramutse bikunze byagabanya amafaranga yatangwaga mu gupima ubu burwayi kuko kubupima byasabaga ko umuntu ajya mu byuma byo ku rwego rwo hejuru nka ‘Pet Scan’.
Alzheimer ni indwara ituma ubwonko butakaza ubushobozi bwo kwibuka, bugakora mu buryo buhabanye n’inshingano zabwo, ku buryo umuntu atabasha gutondeka amagambo neza, agahuzagurika mu gufata ibyemezo n’ibindi.
Iyi ndwara yitiriwe Dr. Alois Alzheimer mu 1906, inzobere mu kuvura indwara zo mu mutwe wakoze isuzuma ku bwonko bw’umugore wari wapfuye, nyuma y’ibimenyetso yagaragaje birimo kugobwa ururimi, kumera nk’uwacanganyukiwe, kwibagirwa bya hato na hato, bigenderwaho hemezwa izina ry’ubu burwayi.
Ikunze kwibasira abantu bari mu myaka hagati ya 60 na 65. Hari abavuga ko iyi ndwara ihererekanywa mu muryango ariko si ukuri, gusa ubushakashatsi bwerekana ko iyo mu muryango hari umuntu wayirwaye bishobora kongera ibyago byo kurwara Alzheimer.
Ikigo gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo muri Amerika, CDC, kigaragaza ko miliyoni 6,5 z’Abanyamerika barwaye Alzheimer, ku buryo abafite imyaka 65 kuzamura ibahitana ariko n’abato bayirwara.
Mu mwaka wa 2023, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zakoreshejwe miliyari 345$ zita ku barwayi ba Alzheimer.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!