00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo 5000 za Amerika zashinjwe kwinjira muri Gaza

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 29 October 2023 saa 08:53
Yasuwe :

Ibiro Ntaramakuru byo muri Iran, Tasnim News Agency byatangaje ko bifite amakuru yizewe y’uko ingabo zisaga 5000 za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zinjiye muri Gaza gufasha iza Israel mu ntambara.

Ni amakuru atangajwe nyuma y’umunsi umwe Israel itangije ibitero byo ku butaka muri Gaza, igamije guhashya umutwe wa Hamas ubarizwa muri ako gace.

Tasnim News Agency yatangaje ko abantu bizewe bayihaye amakuru ko ingabo za Amerika ziri mu basirikare ba Divisiyo ishetu z’igisirikare cya Israel, binjiye muri Gaza.

Ntabwo higeze hatangazwa niba izo ngabo zarinjiye zirwana cyangwa hari indi mirimo ziri gufasha Israel muri Gaza. Bibaye nyuma y’iminsi Amerika itangaje ko igiye kongera umubare w’ingabo zayo zibarizwa mu Burasirazuba bwo hagati, ari naho Israel ibarizwa.

Amakuru avuga ko ingabo za Israel zinjiye muri Gaza zinyuze mu duce dutatu dutandukanye kugira ngo zigabanye umurindi wa Hamas, bizorohera kuyitsinsura.

Hamas kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko yabashije kwihagararaho ku bitero yagabweho n’ingabo za Israel binyuze ku butaka, nyuma y’iminsi igabwaho ibyo mu kirere byahitanye benshi, bikangiza ibikorwa remezo bitandukanye.

Ingabo za Amerika biravugwa ko zagiye muri Gaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages