Ni imirwano yabereye mu gace k’imisozi ya Himalaya aho ibi bihugu byombi bigabanira, ariko ntiyarangwamo isasu na rimwe kuko barwanye bakoresheje amabuye n'inkoni.
Ibi bihugu byombi byakunze gushyamirana bipfa imbibi, gusa imirwano nk’iyi igwamo abantu ntiyari iherutse mu myaka 45 ishize.
Iyi mirwano ikimara kuba igisirikare cy’u Buhinde cyatangaje ko yaguyemo abasirikare bacyo 3 abandi bagakomereka, gusa ku wa 16 Kamena, nyuma y’umunsi umwe ibaye, iki gisirikare cyasohoye irindi tangazo rivuga ko n’abandi 17 bari mu bakomeretse ko bamaze kwitaba Imana.
Itangazo rikomeza riti "Abasirikare b’u Buhinde 17 bari bakomeretse bikomeye mu mirwano bapfuye, umubare w’abaguye mu mirwano ugera kuri 20.”
U Bushinwa butigeze butangaza niba hari umusirikare wabwo waguye cyangwa agakomerekera muri iyi mirwano, bushinja u Buhinde kuba nyirabayazana w’iyi mirwano yavutse hagati y’ibihugu byombi.
Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa Zhao Lijian yavuze ko ku wa mbere abasirikare b’Abahinde bambutse umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ubugira kabiri “ bendereza banagaba igitero ku basirikare b’Abashinwa, biza kubyara imirwano ikomeye ku basirikare b’impande zombi bari ku mupaka.”
Nubwo u Bushinwa buvuga ibi ku ruhande rw’Abahinde bo bavuga ko hashize ibyumweru iki gihugu bahana imbibi cyohereje abasirikare babarirwa mu bihumbi mu kibaya cya Ladakh's Galwan, aho bigaruriye ubutaka bwabo bungana na kilometerokare ibihumbi 38.
Si ubwa mbere u Bushinwa n’u Buhinde bisanze mu mirwano bapfa umupaka kuko no muri Gicurasi habayeho uguhangana kwaje gukurikira ukundi kwabaye mu 2017, nyuma y’uko u Bushinwa bwari bwagerageje kunyuza umuhanda wabwo ku butaka bahanganiye.





Ibitekerezo 0