00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo za Congo zashishikarijwe gufata uduce twahozemo Ingabo za EAC

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 8 December 2023 saa 03:49
Yasuwe :

Abagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bashishikarije Ingabo za Congo (FARDC), gusubirana uduce izo ngabo zari ziherereyemo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni uduce Ingabo za EAC zahawe n’umutwe wa M23 guhera mu mpera za 2022, kugeza tariki 8 Ukuboza 2023, ubwo manda y’izo ngabo yashyirwagaho akadomo mu Burasirazuba bwa Congo.

Ibyifuzo-nama by’inama yahurije hamwe abo bagaba tariki 6 Ukuboza i Arusha muri Tanzania, bigaragaza ko mu byo bagaragaje ari uko Ingabo za Congo (FARDC) zakwigarurira uduce EAC yahoranye.

Ni mu gihe umutwe wa M23 wamaze gutangaza ko utazemera ko utwo duce Ingabo za Leta zidusubiramo kuko zafatanyaga n’indi mitwe yitwaje intwaro nka FDLR mu guhohotera abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi bahatuye.

Kugeza ubu imirwano yubuye hagati ya FARDC na M23 ndetse iragenda isatira umujyi wa Goma mu gihe Ingabo za EAC zikiri gutaha gahoro gahoro.

Ingabo za Sudani y’Epfo na Kenya nizo zatangiye gutaha mu gihe iza Uganda n’u Burundi zizaba zashize muri Congo muri Mutarama 2024.

FARDC yasabwe kurinda umutekano w’izo ngabo no guharanira ko ziva muri Congo amahoro.

Ingabo za Congo zasabwe kwisubiza uduce iza EAC zari zirimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages