Minisitiri w’Intebe wa Iraq, Mustafa Al-Kadhimi ntabwo yatangaje uko igikorwa cyo kumufata cyagenze , gusa yavuze ko afungiye hanze ya Iraq.
Jasim yari icyegera gikomeye cya Abu Bakr Al-Baghdadi wahoze ayobora ISIS mbere yo kwicwa n’ingabo za Amerika mu 2019.
Jasim uzwi nka Abu Asya, yabaye ushinzwe imari muri ISIS guhera mu 2015. CNN yatangaje ko yabaga mu mujyi wa Mosul guhera mu 2012 mbere yo guhura na Baghdadi bakemeranya gukorana.
Mu 2019, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeye gutanga miliyoni 5 z’amadolari ku muntu wese uzatanga amakuru azatuma Jasim afatwa. Icyo gihe we n’abandi bayobozi babiri muri ISIS bari bari guhigishwa uruhindu.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!