00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo za Isiraheli zishe Minisitiri wo muri Palesitine

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 10 December 2014 saa 04:10
Yasuwe :

Ingabo za Isiraheli zishe Minisitiri mu biro bya Minisitiri w’Intebe wa Palestine, Ziad Abou Ein , kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Ukuboza 2014 ubwo yari mu ntara ya Cisjordanie mu rugendo rw’amahoro rwamagana Isiraheli.
Televiziyo Al Jazeera ivuga ko yaguye mu nzira ajyanywe ku bitaro, kubera yari yamize ibyuka biryana mu maso byinshi.
Umuyobozi mu nteko ishinga amategeko ya Palesitine Mahmoud Aloul, yatangaje ko Ziad yapfuye amaze gukubitwa n’abasirikare ba Isiraheli. (…)

Ingabo za Isiraheli zishe Minisitiri mu biro bya Minisitiri w’Intebe wa Palestine, Ziad Abou Ein , kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Ukuboza 2014 ubwo yari mu ntara ya Cisjordanie mu rugendo rw’amahoro rwamagana Isiraheli.

Televiziyo Al Jazeera ivuga ko yaguye mu nzira ajyanywe ku bitaro, kubera yari yamize ibyuka biryana mu maso byinshi.

Umuyobozi mu nteko ishinga amategeko ya Palesitine Mahmoud Aloul, yatangaje ko Ziad yapfuye amaze gukubitwa n’abasirikare ba Isiraheli.

Umutangabuhamya yavuze ko itsinda ry’abasirikare 15 ba Isiraheli bateye ibyuka biryana mu maso ku bari muri uru rugendo.

Perezida wa Palesitine Mahmoud Abbas yahize atangaza ko yamaganye iki gitero yise ko ari icya kinyamaswa, yanavuze ko Minisitiri Ziad yahowe Imana.

Umwuka mubi hagati ya Palestina na Isiraheli umaze igihe, Isiraheli yashinzwe mu 1948, ku butaka Abanyepalestina bita ko ari ubwabo. Kuva icyo gihe ibihugu byombi bihora mu mvururu zidashira.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages