Ibi yabigarutseho ku wa 8 Nzeri 2025. Abinyujije ku rubuga rwa X, yaburiye abatuye uyu mujyi ko hari ibitero bikomeye bishobora gusenya inyubako ndende ziwugize bikanakangaranya umutwe wa Hamas.
Ati “Uyu munsi, ibitero bikomeye biribasira ikirere n’umujyi wa Gaza ndetse n’ibisenge by’imiturirwa biraza gukangarana.”
Yakomeje asaba Hamas ko kugira ngo ibyo bitabaho ikwiriye gushyira intwaro hasi ndetse ikanarekura imbohe z’Abanya-Israel zashimuswe zikajyanwa muri Gaza.
Ati “Murekure imbohe kandi mushyire hasi intwaro cyangwa umujyi wa Gaza uzagirwe umuyonga kandi namwe murimburwe.”
Ku wa 7 Ukwakira 2023 ni bwo umutwe wa Hamas wagabye ibitero kuri Israel, abagera kuri 1.200 bahasiga ubuzima na ho abarenga 250 bafatwa bugwate.
Ibi byatumye Israel igaba ibitero simusiga kuri Gaza. Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza igaragaza ko Abanya-Palestine barenga ibihumbi 64 bamaze kugwa muri iyi ntambara imaze imyaka irenga ibiri iri kuba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!