00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukraine: Ingo miliyoni zabuze amashanyarazi nyuma y’ibitero by’u Burusiya

Yanditswe na Ishimwe Rugamba Ornella
Kuya 14 December 2025 saa 05:09
Yasuwe :

Ingo zirenga miliyoni muri Ukraine zabuze amashanyarazi nyuma y’ibitero bikomeye byagabwe n’u Burusiya, bikibasira ibikorwaremezo by’ingufu n’inganda.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 13 rishyira ku wa 14 Ukuboza 2025.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu muri Ukraine, Ihor Klymenko, yavuze ko ibitero byibasiye intara eshanu, bikomeretsa abantu batanu.

Zirimo Dnipropetrovsk, Kirovohrad, Mykolaiv, Odesa na Chernihiv.

Yavuze ko ibintu byinshi byangiritse ku buryo bari gukora uko bashoboye kugira ngo bazimye inkongi banasane ibyangiritse abaturage babone amashanyarazi.

Abo muri Ukraine bagaragaza ko nubwo u Burusiya bumenyerewe kugaba ibitero kuri ibi bikorwaremezo, ubu mu bihe by’ubukonje ibitero byashyizwemo ingufu nyinshi.

Ku wa 13 Ukuboza 2025, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy, yatangaje ko u Burusiya bwabagabyeho ibitero bya drones zirenga 450 na misile zirenga 30.

Minisiteri y’ingabo z’u Burusiya yatangaje ko mu bitero yagabye yakoresheje intwaro zirimo misile za Kinzhal zigendera ku muvuduko udasanzwe, bigoye gukurikiranwa kuko zishobora guhindura icyerekezo mu kirere zikiri kugenda.

Urwego rwa Loni rushinzwe kugenzura Itunganywa ry’Ingufu za Nucléaire, (International Atomic Energy Agency: IAEA), rwatangaje ko Uruganda rwa Zaporizhzhia rutunganya izingufu muri Ukraine rwabuze amashanyarazi aturuka hanze mu gihe gito mu ijoro, bitewe n’uko imirwano yangije umuyoboro w’amashanyarazi. Ubu amashanyarazi yamaze gusubizwaho.

Uru ruganda ruherereye ku butaka bwa Ukraine bugenzurwa n’u Burusiya. Ntiruri gutanga amashanyarazi, ariko rurayakenera kugira ngo rukomeze gukonjesha ibyuma byifashishwa mu gushyushya amazi afasha mu gutanga amashanyarazi.

Inzego z’u Burusiya zo zatangaje ko abantu babiri bishwe i Saratov nyuma y’uko drones igabye igitero ku nyubako ituwemo n’abaturage.

Ingo miliyoni zabuze amashanyarazi nyuma y’ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages