Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ubwo yafataga ijambo ku munsi wa gatatu ari nawo wa nyuma w’inama ngarukamwaka ya 16 itegurwa na Milken Institute yarimo ibera i Los Angeles ku munsi w’ejo, yavuze ko ingorane abanyarwanda banyuzemo zabigishije kwishakira ibisubizo ku bibazo byabo bwite ku ikubitiro, mbere yo gushakira ahandi.
Muri iyo nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Gushora imari mu iterambere ry’Afurika” yitabiriwe n’abantu barenga igihumbi. Perezida Kagame watanze ikiganiro afatanije na Bill Gates, Tony Blair, umwe mu bayobozi ba Chevron Rhonda Zycocki n’Umuyobozi wa sosiyete y’itumanaho Econet Wireless Strive Masiliwa, yabasangije byinshi ku bitera Abanyarwanda kurangwa n’umuco wo kwishakira ibisubizo.
Yagize ati “Iyo habayeho ibibazo, wisanga uri wenyine. Ugomba kwifasha ibibazo byawe kandi ugakora iyo bwabaga kugira ngo ubishakire ibisubizo mbere yo gushakira ubufasha ahandi. Ubufasha buturutse hanze ntibugira akamaro iyo nta muhate washyizemo ubwawe.”
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko u Rwanda rwabashije kugera kuri byinshi mu gihe gito bitewe n’uko buri munyarwanda yagiye agira uruhare mu mpinduka zabaye mu gihugu cye no mu buzima bwe.
“Abanyagihugu bagize uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo bigira ingaruka ku buzima bwabo ndetse banafata iterambere rikomeje kubaho mu gihugu nk’iryabo. Ibiri kubera mu Rwanda ni ibigaragaza ko bishoboka no mu bindi bihugu.”
Mu kumwunganira, uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Tony Blair yibukije abari bateraniye muri iyo nama ibishobora kugerwaho na guverinoma itekanye, ndetse n’abikorera ku giti cyabo bakora bunguka mu nzira igana ku iterambere, asaba abari bayitabiriye kwiha umwanya bakamenya Afurika.
Ati “U Rwanda rwerekanye ko Guverinoma ikora neza ari ingenzi kandi ko yazana impinduka mu gihugu. Ndabashishikariza kujya kwihera ijisho ndetse mukanashora imari muri Afurika. Bizungura byinshi ubwenge n’imifuka byanyu.”
Umunyazimbabwe Strive Misiliwa washoye akayabo kari hafi miliyari imwe y’amadolari mu gihugu cye yagarutse ku isoko ry’itumanaho mu gihugu cye aho ikoreshwa rya telefone zigendanwa ryavuye kuri 14% mu mwaka wa 2008 rigera 100%, bityo asaba abashoramari guhindura imyumvire bafite ku ishoramari muri Afurika basanzwe bafata nk’aho rishobora kubaviramo ingaruka.
Mu isozwa ry’iyi nama, Meya wa Los Angeles, Antonio Villaraigosa yashyikirije Perezida Kagame inyandiko imuha ikaze mu mujyi wa Los Angeles, naho Michael Milken washinze Milken Institute ashimira Perezida Kagame ku kuba yaritabiriye iyi nama ndetse akanabasangiza byinshi ku iterambere ry’u Rwanda.
Michael Milken asoza yagize ati “Twese dushobora kwigira byinshi ku bwiyunge no kwiyubaka kw’igihugu aho umuntu umwe mu bantu 10 yishwe nta mpamvu.”



















TANGA IGITEKEREZO