Izi nkongi z’umuriro zatewe n’ubushyuhe budasanzwe bumaze iminsi mu Bugiriki, aho bwaherukaga mu myaka irenga 30 ishize.

Abantu barenga ibihumbi bitanu bamaze guhungishwa, basiga inzu n’ibindi bikorwa byabo, mu gihe abakozi 1000 bari kugerageza kuzimya uwo muriro.

Uretse u Bugiriki, inkongi zidasanzwe z’umuriro zimaze iminsi zibasiye cyane Turikiya, ndetse hari ubwoba ko zishobora kugera mu bihugu birimo u Butaliyani n’u Busuwisi.

Inkongi z'umuriro zikomeje kototera ibice bituwemo n'abaturage mu Bugiriki
Inkongi z'umuriro zikomeje kototera ibice bituwemo n'abaturage mu Bugiriki