Iyi nama y’abaminisitiri iteganyijwe kuba kuri uyu wa Mbere, mu gihe inkongi y’umuriro mu gace ka Gironde ikomeje kwiyongera ndetse igeze ku bilometero 15 gusa uvuye mu Mujyi wa Bordeaux.
Umuyobozi w’Umujyi wa Bordeaux, Thomas Cazenave, yavuze ko ikibazo gishobora kurushaho gukomera kubera ko hateganyijwe indi mihindagurikire y’ikirere izazana ubushyuhe bwinshi. Yatangaje ko kugeza ubu nta gahunda ihari yo kwimura abaturage bagera kuri 850.000 batuye muri uwo mujyi.
Mu cyumweru gishize, inkongi y’umuriro yakomeje kwibasira ibice bitandukanye by’u Burayi, cyane cyane u Bufaransa na Espagne, aho abantu barenga 330.000 bamaze kwimurwa kugira ngo barindwe ingaruka z’uyu muriro.
Macron yavuze ko u Bufaransa “buzongera kwiyubaka” nyuma y’ingaruka zatewe n’iyi nkongi y’umuriro, anizeza ko Guverinoma ye izakomeza kuba hafi y’abaturage no gushyigikira ibikorwa byo guhangana n’iki kibazo igihe cyose bizaba bikenewe.
Abaturage ibihumbi byinshi bamaze kuva mu bice bikikije Bordeaux. Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Bufaransa, Laurent Nuñez, yavuze ko ibintu bikomeje kuba “bibi cyane”, ko umuriro uri kugenda uhindura icyerekezo mu buryo butateganyijwe ugana kuri uyu mujyi.
Abashinzwe iteganyagihe mu Bufaransa batangaje ko ubushyuhe bushobora kugera kuri dogere Celsius 40 mu bice bimwe by’igihugu guhera ku wa Kabiri, ibintu bishobora gutuma guhangana n’inkongi y’umuriro birushaho kugorana.
Ishyirahamwe ry’abazimya inkongi mu Bufaransa (FNSPF) ryatangaje ko bitari byoroshye kumenya aho uyu muriro uzakomereza, kuko aho umuriro ufata hahora hahindagurika.
Umuvugizi w’iri shyirahamwe, Eric Brocardi, yavuze ko kurwanya iyi nkongi y’umuriro ari ibintu bikomeye cyane, abigereranya n’intambara “ya Dawidi na Goliyati”.
Kugeza ubu, hegitari zigera kuri 42.000 z’amashyamba zimaze gushya mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Bufaransa.
Kuva umwaka watangira, hegitari zigera ku 98.000 zimaze kwangizwa n’inkongi y’umuriro mu Bufaransa. Abantu barenga 220.000 bamaze kwimurwa mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’igihugu kubera iki kibazo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!