Byatangiye ubwo John Healey wari Minisitiri w’Ingabo yatangazaga ko yeguye kuri uyu mwanya, avuga ko gahunda ya Guverinoma yo kongera ingengo y’imari igenerwa igisirikare idahagije ugereranyije n’ibikenewe kugira ngo igihugu kirindwe muri ibi bihe avuga ko birimo ibyago bikomeye.
Mu ibaruwa yandikiye Keir Starmer, Healey yavuze ko nta yandi mahitamo yari asigaranye uretse kwegura, kuko amafaranga ateganywa muri gahunda y’ishoramari mu ngabo adahwanye n’ibikenewe mu kurinda u Bwongereza.
Nyuma y’amasaha make, Al Carns wari Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’igisirikare na we yahise amukurikira. Carns yavuze ko gahunda y’ishoramari mu ngabo, izwi nka Defence Investment Plan, idafite ubushobozi bwo guhindura ibintu mu buryo bukenewe kandi ko itatewe inkunga ihagije.
Mu ibaruwa ye, Carns yavuze ko byamaze kumugaragarira ko impinduka yari amaze igihe asaba zitazabaho. Yagaragaje ko u Bwongereza bukeneye kongera ubushobozi bw’ingabo kugira ngo bubashe guhangana n’imiterere mishya y’intambara n’umutekano w’Isi ugenda urushaho kuba mubi.
Iyi nkubiri yo kwegura yateje igitutu gikomeye kuri Starmer, cyane ko ije mu gihe Guverinoma ye yari isanzwe inengwa ku ngingo zitandukanye.
Ubu abantu barindwi bari mu myanya ya Guverinoma bamaze kwegura mu gihe cy’ukwezi kumwe.
Uretse Healey na Carns, Pamela Nash wari mu Nteko Ishinga Amategeko akurikirana urwego rw’ingabo na we yeguye, avuga ko ibibazo n’itinda ryabaye mu kubona amafaranga akenewe mu gushyira mu bikorwa gahunda yo guteza imbere ingabo byangije icyizere abaturage bafitiye Guverinoma.
Aba bose banenga gahunda ya Guverinoma yo kongera miliyari 13,5£ mu ngengo y’imari ya Minisiteri y’Ingabo mu myaka ine iri imbere, mu gihe iyi Minisiteri yasabaga inyongera ya miliyari 28 £.
Nubwo abeguye bavuga ko ayo mafaranga adahagije, Starmer we yakomeje kurengera gahunda ye, avuga ko Guverinoma ye iri gukora ibikenewe byose mu kurinda umutekano w’igihugu.
Nyuma yo kwegura kwa Healey, Starmer yahise ashyiraho Dan Jarvis wari Minisitiri ushinzwe umutekano, ngo amusimbure ku mwanya wa Minisitiri w’Ingabo. Jarvis yahoze mu ngabo z’u Bwongereza, aho yakoze mu butumwa butandukanye burimo muri Kosovo, Ireland y’Amajyaruguru, Iraq na Afghanistan.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!