Mu kiganiro na televiziyo ya France 2 ku wa Gatatu nijoro, Perezida w’u Bufaransa yanenze mugenzi we w’u Burusiya ku mugambi we wo kurushaho gukururira u Burayi mu ntambara bitewe n’ibitero bishya bya misile byibasiye Ukraine.

Ati “Uyu munsi mbere na mbere Vladimir Putin agomba guhagarika intambara, akubaha ubusugire bwa Ukraine kandi akagaruka ku meza y’ibiganiro.”

Perezida Macron yavuze ko muri iki cyumweru, misile y’u Burusiya yarashwe ku bikorwa remezo by’ingufu no ku basivile bisa n’ibyahungabanyije Ukraine kandi ko intambara igenda ihindura isura.

Yashimangiye ko Ukraine ari yo izagena igihe imishyikirano izasubukurirwa kandi ko intego yavuzwe mbere isobanutse ari yo gusubira ku mipaka ya 1991, mbere y’uko u Burusiya bwigarurira Crimea mu buryo butemewe mu 2014, ndetse no kwigarurira uturere tune mu mpera za Nzeri.

Ati “Ndibaza niba icyo iyi ntambara igamije kizagerwaho hakoreshejwe ingufu za gisirikare. Ntekereza ko ku rwego rumwe bizaba mu nyungu za Ukraine n’u Burusiya kongera gusubira mu biganiro. Umutekano ku mugabane wacu uratureba twese, tuzagira uruhare tubigiramo.”

Hagati aho, Macron yavuze ko u Bufaransa buzakomeza gutanga inkunga kuri Ukraine mu bya gisirikare birimo ‘radars’, ikoranabuhanga rizimya misile z’indege z’Abarusiya n’ibitero bya drone n’izindi mbunda zihambaye (Caesar guns).