Umubano wa Chris Brown ena Rihanna muri iyi minsi ntiwifashe neza dore ko buri wese muri bo ashinja mugenzi we kumuca inyuma, bikaba byarabaviriyemo gutandukana mu cyumweru gishize, ubu bakaba batangiye guterana amagambo ku rubuga rwa Twitter.
Amakuru atangazwa na 7sur7 aravuga ko, hagati ya Rihanna w’imyaka 25 na Chris Brown wa 24, barimo guterana amagambo kuri Twitter umwe abwira undi ngo ndagukunda, undi akamusubiza ko atamukunda.
Umubano wabo ukaba wongeye kuzamo agatotsi nyuma y’amafoto Rihanna aherutse gushyira ku ruburwa rwe asomana n’undi musore, nyuma yaho Chris Brown yizihije isabukuru ye y’amavuko, ari kumwe n’uwahoze ari inshuti ye Karrueche Tran.



















TANGA IGITEKEREZO