00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intambara ya Ukraine ishobora gutuma igiciro cy’imodoka gitumbagira

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 7 March 2022 saa 06:57
Yasuwe :

Ingaruka z’Intambara karundura ikomeje guca ibintu hagati ya Ukraine n’u Burusiya ishobora kugira ingaruka zidasanzwe ku ihererekanywa ry’ibicuruzwa, ariko by’umwihariko ikagira ingaruka ku ikorwa ry’imodoka, cyane cyane ku nganda zo mu Budage zisanzwe ziri mu za mbere zikora imodoka nyinshi ku Isi.

Uyu mwaka, byari byitezwe ko hazagurishwa imodoka zirenga miliyoni 82 ku Isi, ariko uyu mubare ushobora kugabanuka kuko izikorwa zishobora kugabanukaho izirenga miliyoni 3.5, mu gihe Intambara ya Ukraine yakomeza gukaza umurego.

Impamvu ni uko u Burusiya na Ukraine bifite umutungo kamere w’ingenzi mu ikorwa ry’imodoka, ku buryo mu gihe nk’u Burusiya bwafatirwa ibihano, cyangwa se ubucuruzi bwawo bukagenda nabi kubera izindi mpamvu, ibi byatuma inganda zikora imodoka zibihomberamo cyane.

Intambara igitangira, inganda zirimo nka Volkswagen na BMW, zafunze imiryango yazo mu Burusiya ndetse no ku nganda zimwe na zimwe zo mu Burayi. Impamvu ni uko nka Ukraine igira uruhare mu gutanga gaz ya neon ikoreshwa mu ikorwa rya microchip zikenerwa cyane mu bikoresho by’ikoranabuhanga birimo n’imodoka.

Uretse gaz ya neon, harakekwa ko ibibazo bindi bishobora gushamikira kuri iki birimo nk’ibura rya semiconductors nazo zikenerwa cyane mu ikorwa ry’imodoka, nickel ikenerwa cyane mu ikorwa rya batiri, palladium n’ibindi bitandukanye bishobora kubura ku isoko, bityo inganda zikagabanya umusaruro w’imodoka ziteganya gukora, ibishobora gutuma igiciro cyazo kizamuka.

Ku rundi ruhande, harikangwa ko iyi Ntambara ishobora kugabanya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa na serivisi mu Burayi, mu gihe uru rwego rugize hafi 86% by’Umusaruro mbumbe w’uwo Mugabane. Mu gihe byagenda gutya, ubukungu bw’u Burayi bushobora kurushaho kujya mu makuba.

Intambara yo muri Ukraine ishobora kugabanya umubare w'imodoka zizakorwa muri uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages