Iyi kaminuza isubitse uyu munsi ukomeye kubera imyigaragambyo imaze iminsi ikorwa n’abanyeshuri ba kaminuza muri Amerika, benshi bakunze kugaragaza uburakari bwabo ku ntambara Israel ihanganyemo na Hamas mu gace ka Gaza.
Nko muri Kaminuza ya Atlanta’s Emory, abanyeshuri 28 baherutse gutabwa muri yombi bazira kwanga kuva ahantu barimo kwigaragambiriza, bamagana ibikorwa bya Israel muri Gaza.
Columbia University iri mu zizwi cyane nayo yahuye n’iki kibazo, ndetse biba ngombwa ko ishyiraho amasaha ntarengwa abanyeshuri batagomba kurenza bigaragambya.
Ibirori byo gusoza amasomo ku banyeshuri ba USC bisanzwe bikurura abarenga ibihumbi 65, bikaba kimwe mu birori bikomeye bibera muri iyo kaminuza buri mwaka. Ku wa gatatu ushize, Police yari yataye muri yombi abantu 98 bazira imyitwarire idahwitse ifitanye isano n’iyi ntambara.
Ku rundi ruhande, umunyeshuri w’Umu-Islam, Asna Tabassum, yabujijwe kongera gutanga imbwirwaruhame kubera ko ibitekerezo bye bivugwaho kuba biteje inkeke ku mutekano wa kaminuza muri rusange.
Intambara iri kubera muri Gaza yabyukije uburakari bw’abanyeshuri benshi badashyigikiye ibikorwa bya Israel, bakunze kwigaragambya kuva iyi ntambara yatangira kugera ubu.
Israel iri kwitwara neza ku rugamba ndetse yaciye intege Hamas mu buryo bufatika, gusa nanone ibijyanye n’uburyo ifatwa ku rwego mpuzamahanga byagizweho ingaruka zikomeye n’iyi ntambara, ari naho bamwe bahera bavuga ko Hamas yageze ku ntego zayo zo kwangiza izina rya Israel ku rwego rw’Isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!