00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intego z’Ikinyagihumbi si iherezo ry’urugendo rw’ iterambere- Perezida Kagame

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 26 September 2014 saa 10:05
Yasuwe :

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yahamagariye ibihugu byibumbiye mu Muryango w’Abibumbye kongera ingufu zishyira mu iterambere rya muntu kuko Intego z’Iterambere z’Ikinyagihumbi (MDGs) zizasozwa mu 2015 zizasiga hakiri byinshi bikomeye mu iterambere ry’ikiremwamuntu bitaragerwaho.
Intego z’ikinyagihumbi ni urusobe rw’ingamba umunani zaguye (kwaguka) zigamije kurandura ubukene, guhagarika isakara ry’icyorezo cya SIDA no kugeza uburezi bw’amashuri abanza kuri bose, byose bigashyirwa mu (…)

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yahamagariye ibihugu byibumbiye mu Muryango w’Abibumbye kongera ingufu zishyira mu iterambere rya muntu kuko Intego z’Iterambere z’Ikinyagihumbi (MDGs) zizasozwa mu 2015 zizasiga hakiri byinshi bikomeye mu iterambere ry’ikiremwamuntu bitaragerwaho.

Intego z’ikinyagihumbi ni urusobe rw’ingamba umunani zaguye (kwaguka) zigamije kurandura ubukene, guhagarika isakara ry’icyorezo cya SIDA no kugeza uburezi bw’amashuri abanza kuri bose, byose bigashyirwa mu bikorwa bitarenze mu 2015.

Ubwo yavugiraga mu nama yo ku rwego rwo hejuru ya Loni yiga ku ntego z’ikinyagihumbi yari igamije kurebera hamwe ibimaze kugerwaho mu kuzishyira mu bikorwa, Perezida Kagame yavuze ko buri wese ashobora kuba umuvugizi n’umufatanyabikorwa mu iterambere rya muntu kuko hakiri byinshi byo gukora.

Perezida Kagame yagaragaje ko urugendo ari bwo rugitangira

Ati “Intego z’iterambere z’ikinyagihumbi ni intangiriro si iherezo. Kuba ikibazo kiri mu nzira zo gukemuka ntibivuze ko kitakiriho. Imbogamizi zo zizahoraho ikizima ni ukuzifata nk’amahirwe yo kubona ibitagenda neza bigakemurwa”.

U Rwanda rwamaze gushyira mu bikorwa intego z’ikinyagihumbi nyinshi zirimo kugabanya umubare w’impfu z’abana bakiri bato no gutanga uburezi bw’imyaka 12 ku buntu kandi kuri bose.

Muri iyo nama kandi hashyizwe ku mugaragaro raporo y’abantu 37 bagize uruhare rukomeye mu gushyira mu bikorwa intego z’ikinyagihumbi barimo Paul Kagame, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, abakuru b’ibihugu na za guverinoma ndetse n’impuguke.

Mu magambo bavuze mbere y’uko iyo raporo ishyirwa ahagaragara, Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Norvege Erne Solberg bibanze ku kamaro ko gukomeza ibikorwa by’iterambere na nyuma y’Ukuboza 2015 ubwo intego z’ikinyagihumbi zizaba zageze ku musozo.

Bati “Intego z’ikinyagihumbi si iherezo ry’urugendo , nyuma yazo nta midari cyangwa ikiruhuko tuzahabwa”.

Mu 2010 ni bwo Umunyamahanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki Moon yashyizeho itsinda ry’ubuvugizi ry’abantu bakomeye ku Isi barimo na Perezida Paul Kagame, abashinga kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’izo ntego bitarenze muri 2015.

Umunyamabanga Mukuru wa LONI Ban Ki moon
Perezida Kagame mu nama yigaga ku ishyirwa mu bikorwa rya MDG's
Bamwe mu bagize itsinda rishinzwe gukora ubuvugizi ku ishyirwa mu bikorwa ry'intego z'ikinyagihumbi

Kanda hano urebe andi mafoto.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages