Jeffrey Epstein yari umunyemari ukomeye watawe muri yombi mu 2019 akurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo gucuruza abana bato hagambiriwe kubashora mu busambanyi.
Epstein yapfiriye muri gereza nyuma y’ukwezi bivugwa ko yiyahuye nubwo benshi batabyemeye kuko bacyemeza ko yishwe kugira ngo hatagira amabanga amuvamo, akandagaza bamwe mu bayobozi bakomeye ku Isi bivugwa ko bakoranaga.
Hagiye hasohoka inyandiko zitandukanye zigaragaza ko bamwe mu bayobozi babigizemo uruhare, ariko zose ntabwo zirajya hanze ngo ukuri kose kumenyekane.
Ku wa 17 Ugushyingo 2025, Perezida Donald Trump na we ukunze kuvugwaho kuba yari afitanye umubano n’uyu mugabo, yavuye ku izima, asaba abo mu Ishyaka ry’Aba-Republicain kwemeza ko inyandiko zose zajya hanze.
Ati “Njye ntacyo bimbwiye kuko nta cyo dufite cyo guhisha.”
Iki cyemezo cyatowe ku majwi 427. Nyuma abadepite 218 bari bamaze kugishyiraho umukono.
Hatangajwe ko inyandiko zigiye koherezwa muri Sena ya Amerika kuko ari yo izemeza ibizakurikira.
Hemejwe ko kandi Minisiteri y’Ubutabera ikomeza kubika izi nyandiko z’ibanga ni ba kuzishyira hanze bishobora kubangamira iperereza rigikorwa kuri iki kibazo.
Nubwo hagiye hasohoka inyandiko zijyanye na Epstein, harimo n’izirenga 20.000 zasohowe mu Ugushyingo 2025, izirimo amakuru y’ingenzi yatuma abafatanyije na we bagaragara ziracyari ibanga.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, Aba-Democrates bashyize hanze amakuru yagaragazaga ko Trump yari azi iby’aba bakobwa basambanywaga, ariko asubiza ko ahubwo hakwiriye gukorwa iperereza ritomoye ku Ba-Democrate bakomeye barimo na Bill Clinton wayoboye Amerika kuva mu 1993 kugeza mu 2001.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!