Mu gihe iri tegeko ryatorwa, u Bufaransa bwaba bubaye igihugu cya gatanu mu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bufite ingingo yo guhuhura mu mategeko yabyo nyuma y’ u Buholandi, u Bubiligi, Luxembourg na Espagne.
Uyu mushinga watanzwe n’Umudepite w’imyaka 49 mu itsinda Libertes et territoires, Olivier Falorni.
Uyu mugabo avuga ko iri tegeko riramutse ritowe ryakuraho ibisa n’uburyarya bugaragara mu Bufaransa, cyane ko Abafaransa bamwe ngo bagana u Bubiligi cyangwa u Busuwisi bagiye gushaka ubufasha bwo guhuhura ndetse n’abaganga bamwe muri iki gihugu babikora rwihishwa dore ko habarwa abantu bari hagati ya 2000 na 4000 bahuhurwa buri mwaka.
Ubusanzwe mu Bufaransa itegeko ryemera gutanga imiti igabanya uburibwe ku muntu urwaye indwara z’akarande ariko ntiryemeza ko yakwicwa mu kumugabanyiriza ububabare.
Uyu mushinga ushobora gutizwa umurindi n’uko abadepite benshi bawushyigikiye barimo n’abo mu ishyaka riri ku butegetsi rya La République En Marche!.
N’ubwo bimeze bityo, hari bamwe mu badepite batemera iby’uwo mushinga ndetse na Kiliziya Gatolika yamaze ku wamaganira kure.





Ibitekerezo 0