Iyi ngingo yagejejwe mu Nteko Ishinga Amategeko na Depite Gavin Williamson.

Somaliland yiyomoye kuri Somalia mu myaka 30 ishize ariko iki gihugu Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ntugifata nk’ikigenga, ni nako bimeze ku Muryango w’Abibumbye.

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Somaliland yishimiye icyemezo cy’Inteko y’u Bwongereza, ishishikariza abakomoka muri Somaliland batuye mu Bwongereza, kuvugisha abadepite baziranye kugira ngo bazatore bemeza ubwigenge bw’icyo gihugu.

Hari imijyi itandukanye mu Bwongereza nka Sheffield, Cardiff na Birmingham ishyigikiye ko Somaliland ifatwa nk’igihugu kigenga ariko Guverinoma y’u Bwongereza yo ntirabyemeza.

Biteganyijwe ko mu gihe cya vuba Inteko y'u Bwongereza izaganira ku bwigenge bwa Somaliland
Biteganyijwe ko mu gihe cya vuba Inteko y'u Bwongereza izaganira ku bwigenge bwa Somaliland