Ibiro by’Umukuru w’Igihugu White House byatangaje ko Steve Witkof azahura n’Umuyobozi w’Inama y’Umutekano muri Ukraine, Rustem Umerov bagirane ibiganiro muri Miami kuri uyu wa Kane.
Ni inama yateguwe nyuma y’uko Steve Witkoff yahuye na Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin mu biganiro byamaze amasaha agera kuri atanu i Moscow nubwo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burusiya, Kremlin byagaragaje ko ibyo biganiro nta cyizere bitanga ku kurangiza intambara bwagabye kuri Ukraine.
Umujyanama wa Perezida Vladmir Putin, Yuri Ushakov, yatangaje ko ibiganiro byahuje uyu mukuru w’igihugu n’Intumwa za Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, byarangiye nta musaruro ufatika bitanze uganisha ku guhagarika intambara muri Ukraine.
Yerekanye ko nubwo ingingo za Amerika zumvikana ariko zikeneye kuganirwaho byimbitse.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko ibyo biganiro byari byanitabiriwe n’umukwe we Jared Kushner byari byiza ariko avuga ko hakiri kare kwemeza ibishobora kuba nyuma yabyo.
Ku ruhande rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Andriee Sybhia, we avuga ko u Burusiya bugomba guhagarika kumena amaraso.
Perezida wa Ukraine, Zelenskyy Volodymyr, we agaragaza ko ibiganiro n’u Burusiya bikwiye gushyigikirwa n’igitutu cyabushyirwaho mu rwego rwo guhagarika intambara bwagabye ku gihugu cye.







Ibitekerezo 0