Ibi byabaye ku wa 22 Nzeri 2026, mu nama ya 81 y’Inteko Rusange ya Loni yabereye i New York, aho Perezida Erdoğan yahaye igice kinini cy’ijambo rye ikibazo cy’umutekano n’ubutabazi muri Gaza, asaba amahanga kutirengagiza ingaruka z’intambara.
Mu ijambo rye, Erdoğan yavuze ko abaturage ba Gaza bahuye n’ibibazo bikomeye, avuga ko mu myaka itatu ishize abantu 74.000 bahasize ubuzima, benshi muri bo bakaba ari abagore n’abana.
Yagize ati “Muri Gaza honyine, mu myaka itatu ishize, twatakaje abavandimwe bacu 74.000, benshi muri bo bakaba ari abagore n’abana.”
Yakomeje avuga ko abo bantu bapfuye bazize ibyo we yise ibikorwa bya Leta ya Israel, agira ati “Twabatakaje kubera ibyo tubona nk’ibikorwa by’iterabwoba bya Leta ya Israel.”
Perezida Erdoğan kandi yagarutse ku ngaruka intambara yagize ku bana bo muri Gaza, avuga ko ako gace gafite umubare munini w’abana bagize ubumuga kubera gucibwa ingingo.
Ati “Gaza ntabwo ari gusa ahantu hanini ku Isi hashyinguwe abana benshi, ahubwo ni n’ahantu hari umubare munini w’abana bafite ubumuga bwo gucibwa ingingo kurusha ahandi ku Isi.”
Mu ijambo rye, Erdoğan yanenze imikorere y’Umuryango w’Abibumbye, asaba ko Akanama k’Umutekano ka Loni kavugururwa kugira ngo kararushaho guhagararira amahanga yose.
Ati “Niba koko dushaka kongera icyizere mu Muryango w’Abibumbye, biragaragara icyo tugomba gukora… Akanama k’Umutekano kagomba kuvugururwa hakurikijwe ihame rigira riti Isi iruta ibihugu bitanu.”
Perezida wa Turikiya kandi yagarutse ku kibazo cya Palestine, asaba ibihugu bitarayemera kuyitekerezaho ndetse avuga ko igihugu cya Palestine kigomba kugira ijambo mu ruhando mpuzamahanga.
Ati “Tuzakomeza kuba ijwi rya Leta ya Palestine yigenga kandi ifite ubwisanzure.”
Nyuma y’uko Erdoğan akomeje kunenga ibikorwa bya Israel muri Gaza, intumwa za Israel muri Loni zahagurutse zisohoka mu cyumba cy’inama mu rwego rwo kugaragaza ko zitishimiye amagambo ye.
Muri iyi nama, ikibazo cya Gaza cyari mu byibanzweho n’abayobozi batandukanye.
Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, na we yavuze ku ngaruka z’intambara ndetse anasaba ko amategeko mpuzamahanga yubahirizwa n’impande zose.
The Israeli delegation walked out of the U.N. General Assembly chamber after Turkish President Recep Tayyip Erdogan condemned Israel's military campaign in Gaza as "the most inhumane and shameful concentration camp of our time."
In his address to world leaders on Tuesday,… pic.twitter.com/hFZymqk3v2
— CBS News (@CBSNews) September 22, 2026





Ibitekerezo 0