00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyandiko zitamaza abakoranye na Epstein mu byaha byo gusambanya abana zashyizwe hanze

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 20 December 2025 saa 07:12
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubutabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yongeye gushyira hanze inyandiko zikubiyemo ibimenyetso bitamaza abakoranaga na Jeffrey Epstein mu byaha byo gusambanya abana.

Ibi byashyizwe hanze n’iyi Minisiteri bije nk’intambwe ikomeye iganisha ku gutangaza abandi bantu bakomeye bashobora kuba baragize uruhare muri ibi byaha ndetse ibi bikomeje kuba ikibazo gikomeye kuri Perezida Donald Trump kuva yasubira ku butegetsi kubera ko na we agarukwaho muri iki kirego.

Bimwe mu bikubiye mu nyandiko zashyizwe hanze harimo amafoto agaragaza Epstein asabana n’abantu bakomeye barimo Michael Jackson, Chris Tucker, Diana Ross, Richard Branson na Bill Clinton wahoze ari Perezida wa Amerika n’uwahoze ari Igikomangoma cy’u Bwongereza Andrew.

Mu bindi byagaragaye muri izi nyandiko harimo amafoto agaragaza mudasobwa na ‘disk’ gusa nta byinshi byatangajweho. Hari indi foto igaragaza imbwa iri mu gikapu kibikwamo imyanda.

Minisitiri w’Ubutabera wungirije, Todd Blanchem yasobanuye ko inyandiko zashyizwe zikubiyemo ibyaha byakozwe na Epstein mu 2006 ndetse ko hari n’izindi nyinshi bagiye gushyira hanze.

Blanche yagaragaje ko nubwo izo nyandiko zashyizwe hanze harimo amazina y’abantu barenga 1.200 bahohotewe n’uyu mugabo batigeze batangazwa amazina kugira ngo babarindire umutekano.

Epstein ni umunyemari wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika washinjwe gusambanya abakobwa batujuje imyaka y’ubukure mu 2006. Mu 2008, yahamijwe ibyaha arafungwa, ashyirwa no ku rutonde rw’abakoze ibyaha byo gusambanya abana.

Nyuma yaho habaye inkundura y’abagore bamushinja ko yabahohoteye, atabwa muri yombi mu 2019, mu 2020 agwa muri gereza yiyahuye, mu gihe yari ategereje kuburanishwa.

Jeffrey Epstein yari akurikiranweho ibyaha byo gucuruza abana b'abakobwa hagamijwe kubasambanya gusa yaguye muri gereza mu 2019
Mu byashyizwe hanze harimo ifoto igaragaza Jeffrey Epstein ari kumwe n'umuhanzi Michael Jackson
Imyirondoro y'abandi bantu bashinja Jeffrey Epstein ntabwo yigeze igaragazwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages