Iyo miyoboro ica munsi y’amazi yangiritse muri Werurwe uyu mwaka, bigira ingaruka ku bigo bitanga internet cyane cyane muri Aziya no mu Burasirazuba bwo hagati.
Inyeshyamba z’aba-Houthi zirwanya Leta ya Yemen zatunzwe agatoki kuba ari zo zarashe kuri iyo migozi igacika icyakora zo zarabihakanye.
Yemen yatangaje ko ibikorwa byo gusana iyo migozi byahagaritswe n’uko aba-houthi bitambitse iperereza riri gukorwa, ngo habanze hamenyekane abagize uruhare mu ishwanyaguzwa ryayo.
Byinshi mu bikorwa remezo by’ibigo by’ikoranabuhanga binyura ku gice cya Yemen, bigenzurwa n’aba-Houthi. Nk’ikigo TeleYemen ari nacyo cyo muri Yemen gifite imigozi ijyana internet ku rwego mpuzamahanga, gifite imigozi ingana n’ibilometero 25 000.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!