Iyi nyubako yubatswe mu 1980, yasenyutse ku wa 24 Kamena nyuma y’uko muri 2018, hari raporo yari yagaragaje ko ifite ibibazo bikomeye birimo iyangirika ry’umusingi n’igisenge cyayo. Ibikorwa byo gusana ibyangiritse byari bimaze igihe gito bitangiye, aho byari gutwara miliyoni 15 z’amadolari.
Uretse umuyaga ukomeye watumye iyi nyubako isenywa, mu minsi ishize yari iherutse kwika, aho byanatindije ibikorwa by’ubutabazi mu gihe cy’amasaha 15.
Abantu 24 nibo bamaze kwicwa n’iyi mpanuka, aho nta muntu n’umwe urakurwa mu bisigazwa by’iyi nyubako ari muzima. Abantu barenga 100 baracyari gushakishwa.
Leta ya Florida yategetse ko buri nyubako yose irengeje imyaka 40, igomba gukorerwa igenzura kugira ngo hasuzume ubuziranenge bwazo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!