Mu 2025 Porsche AG yakoresheje arenga miliyari 3.9 z’Amayero. Ibi byatumye inyungu yayo igabanyuka ku kigero cya 93%. Inyungu yavuye kuri miliyari 5,6 z’Amayero igera kuri miliyoni 413 z’Amayero. Ni imibare uru ruganda rukora imodoka hafi ibihumbi 300 ku mwaka rwamurikiye abashoramari barwo ku wa 11 Werurwe 2026.
Bimwe mu byatwaye amafaranga uru ruganda ruherereye i Stuttgart, birimo miliyoni 700 z’Amayero yajyanye n’ibyo gukora batiri andi agendera mu misoro Amerika yashyiriyeho ibihugu bitandukanye.
Uru ruganda rwakunze kugaragaza inyungu iri hejuru mu minsi ishize imaze igihe iteza imbere ibikoresho bijyanye n’imodoka z’amashanyarazi, bizakoreshwa mu modoka zarwo kugeza mu myaka 10 iri imbere.
Ku rundi ruhande ariko uru ruganda rwagaragaje ko nyuma yo gushora imari ifatika muri izi modoka zitangiza ibidukikije, rugiye gukora imodoka zifite moteri zisanzwe ariko zigashyiramo uburyo bw’amashanyarazi ku buryo ubwo buryo bwombi bwakoreshwa.
Umuyobozi Ushinzwe Imari muri uru ruganda, Jochen Breckner, ati “Ibibazo byibasiye Isi ndetse n’amavugurura mu kigo byatumye ibyo twinjiza bigabanyuka.”
Uku kugabanyuka kw’inyungu byagize ingaruka na none kuri Volkswagen Group ibarizwamo Porsche ku bijyanye n’inyungu.
Ni na yo mpamvu Volkswagen Group iherutse gutangaza ko iteganya kwirukana abakozi barenga ibihumbi 50 mu Budage honyine kugeza mu 2030. Ni mu gihe Porsche yo izirukana abakozi 3.900.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!