Iyi raporo yashyizwe hanze ku wa Kabiri w’iki cyumweru, igaragaza ko umuntu umwe muri batanu muri iki gihugu, [abaturage miliyoni 14,2] ari mu bukene.
Hafi kimwe cya kabiri cy’aba bantu [abangana na miliyoni 6,8], bari mu bukene bukabije, bikaba ari bwo bwa mbere byari bibaye muri iki gihugu mu myaka 30.
Abana, ababa mu bukode, abafite ubumuga, ndetse n’abari mu mirimo idatekanye ni bo bagerwaho n’ingaruka zikakaye.
Mu 2023/24 abana bangana na miliyoni 4,5 bari babayeho mu bukene, bigaragaza ko hiyongereyeho abangana n’ibihumbi 600 ugereranyije no mu gihe cya Covid-19.
Ibipimo by’ubukene byari hejuru mu miryango migari, aho 44% by’abana bagezweho n’ingaruka zabwo. Abantu hafi miliyoni 3,8, barimo abana bangana na miliyoni imwe bari mu bukene bukabije, ku rugero rwo kutabona imyenda, n’ibiribwa.
Umusesenguzi muri JRF, Peter Matejic, yavuze ko “Ubukene mu Bwongereza ntabwo ari ukwiyongera gusa, ahubwo burahangayikishije ku rugero bitigeze bibaho mu myaka 30 ishize.”
“Iyo hafi kimwe cya kabiri cy’abari mu bukene babaye mu buzima buri munsi y’umurongo, ni ikimenyetso gikomeye ko uburyo bw’imibereho budafasha abantu nk’uko bikwiye.”
Raporo ya JRF igaragaza ko ubukene bwibasiye cyane imijyi ya Londres na West Midlands.
JRF igaragaza ko ukuzamuka kw’ibiciro by’ibiribwa, ibikomoka ku ngufu ndetse n’inzu; imishahara idahagije biri mu biza imbere mu gutera ubukene.
Ikigo cy’Ubushakashatsi cya Retail Economics, giherutse gutangaza ko abaturage bo mu Bwongereza bafite ubukene bakomeje kuba abakene kurushaho ku butegetsi bwa Minisitiri Keir Starmer, nubwo yijeje kuzamura imibereho yabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!