00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzara iranuma mu Bwongereza

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 29 January 2026 saa 09:43
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango wa Joseph Rowntree Foundation [JRF], bwagaragaje ko imibereho myiza ikomeje kuba iyanga mu Bwongereza aho abaturage benshi babayeho mu buzima bugoye cyane, ku buryo batabasha kubona ibikenerwa by’ibanze.

Iyi raporo yashyizwe hanze ku wa Kabiri w’iki cyumweru, igaragaza ko umuntu umwe muri batanu muri iki gihugu, [abaturage miliyoni 14,2] ari mu bukene.

Hafi kimwe cya kabiri cy’aba bantu [abangana na miliyoni 6,8], bari mu bukene bukabije, bikaba ari bwo bwa mbere byari bibaye muri iki gihugu mu myaka 30.

Abana, ababa mu bukode, abafite ubumuga, ndetse n’abari mu mirimo idatekanye ni bo bagerwaho n’ingaruka zikakaye.

Mu 2023/24 abana bangana na miliyoni 4,5 bari babayeho mu bukene, bigaragaza ko hiyongereyeho abangana n’ibihumbi 600 ugereranyije no mu gihe cya Covid-19.

Ibipimo by’ubukene byari hejuru mu miryango migari, aho 44% by’abana bagezweho n’ingaruka zabwo. Abantu hafi miliyoni 3,8, barimo abana bangana na miliyoni imwe bari mu bukene bukabije, ku rugero rwo kutabona imyenda, n’ibiribwa.

Umusesenguzi muri JRF, Peter Matejic, yavuze ko “Ubukene mu Bwongereza ntabwo ari ukwiyongera gusa, ahubwo burahangayikishije ku rugero bitigeze bibaho mu myaka 30 ishize.”

“Iyo hafi kimwe cya kabiri cy’abari mu bukene babaye mu buzima buri munsi y’umurongo, ni ikimenyetso gikomeye ko uburyo bw’imibereho budafasha abantu nk’uko bikwiye.”

Raporo ya JRF igaragaza ko ubukene bwibasiye cyane imijyi ya Londres na West Midlands.

JRF igaragaza ko ukuzamuka kw’ibiciro by’ibiribwa, ibikomoka ku ngufu ndetse n’inzu; imishahara idahagije biri mu biza imbere mu gutera ubukene.

Ikigo cy’Ubushakashatsi cya Retail Economics, giherutse gutangaza ko abaturage bo mu Bwongereza bafite ubukene bakomeje kuba abakene kurushaho ku butegetsi bwa Minisitiri Keir Starmer, nubwo yijeje kuzamura imibereho yabo.

Imibereho myiza ikomeje kuba iyanga mu Bwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages