Ni ibihano byashyizweho nyuma y’uko u Burusiya bwigaruriye agace ka Crimea ko muri Ukraine, bihabwa igihugu cy’u Burusiya ndetse na bamwe mu bayobozi n’abacuruzi bakomeye muri icyo gihugu, barimo Rotenberg, murumuna we Boris n’umuhungu we Igor.
Mu nyandiko FinCEN igaruka ku manyanga akorwa n’ibigo by’imari mu kubika no guhererekanya amafaranga binyuranyije n’amategeko, byagaragaye ko Rotenberg yakomeje gukoresha banki ya Barclays yo mu Bwongereza, agacishaho amafaranga yaguraga ibihangano by’ubugeni bitandukanye.
Abinyujije mu kigo bita Advantage Alliance, Rotenberg yahererekanyije miliyoni 60£ (arenga miliyari 75 Frw) kuri banki zo mu Bwongereza na Amerika hagati ya 2012 na 2016.
Aya mafaranga ngo yagurwaga ibihangano by’ubugeni, birimo La Poitrine cya René Magritte cyishyuwe mu 2014 binyuze kuri konti Advantage Alliance ifite muri banki ya Barclays i Londres, ayo mafaranga aza koherezwa i New York bukeye bwaho.
Barclays yaje gufunga konti za Advantage Allinance mu 2017, nyuma yo gukora iperereza bikaza kugaragara ko ari iya Rotenberg kandi yari asanzwe mu bihano.
Iyi banki kandi nayo iri mu mazi abira kuko ishobora gufatirwa ibihano kubera gukorana n’abantu bahanwe, gusa ariko yahakanye kwica amategeko muri ibi bikorwa, igaragaza ko icyemezo cyo gufunga konti ya Advantage Alliance kigaragaza ubushake bwayo bwo gukurikiza amategeko mpuzamahanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!