00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iran iracyashaka guhitana Donald Trump

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 26 February 2023 saa 08:52
Yasuwe :

Iran yatangaje ko igifitiye inzika Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera uruhare rwe mu rupfu rw’umwe mu basirikare b’icyo gihugu bakomeye, Gen Qassem Soleimani.

Gen Qassem Soleimani yishwe muri Mutarama 2020, yicirwa muri Iraq bikzowe na Amerika yamugabyeho igitero cyifashishije indege zitagira abapilote.

Ni igitero cyarakaje Iran ndetse icyo gihugu kivuga ko kizakora ibishoboka byose kigahorera uwo mugabo wafatwaga nk’inkingi ya mwamba mu butegetsi bwa Iran.

Umuyobozi w’ingabo za Iran zirwanira mu kirere, Amirali Hajizade kuwa Gatanu yavuze ko nubwo Trump yavuye ku butegetsi muri Amerika, bagifite umugambi wo kumuhitana.

Yabitangaje ubwo bamurikaga igisasu gishya gifite ubushobozi bwo kuraswa mu birometero 1650.

Amirali yagize ati “Twizeye ko dushobora kwica Trump, Pompeo na McKenzie ndetse n’umusirikare watanze itegeko [ryo kwica Soleimani]”.

Ubwo Soleimani yicwaga tariki 3 Mutarama 2020, Perezida Donald Trump yishimiye icyo gikorwa, avuga ko ari ukwihorera kwa Amerika ku bitero Iran yagizemo uruhare bigahitana abasirikare ba Amerika bakorera mu karere Iran iherereyemo.

Kuva icyo Iran nayo yatangiye gukubita agatoki ku kandi, ivuga ko izahorera urupfu rwa Soleimani yica Trump n’abandi bayobozi ba Amerika babigizemo uruhare.

Soleimani yiciwe mu gitero yagabweho na drones za Amerika mu 2020 ubwo yari muri Iraq
Iran iracyahiga Donald Trump kubwo guhitana Soleimani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages