Iki cyogajuru cyiswe ‘Nour’ bisobamuye ‘Urumuri’ cyohererejwe ku birindiro bya gisirikare biherereye mu Ntara ya Semnan, iri mu Burasirazuba bw’Umurwa Mukuru Tehran ku munsi wo kwizihiza isabukuru ya 41 igisirikare cya Iran kimaze gishinzwe.

Iki cyogajuru cya Iran gifatwa nk’ikimenyetso cyo gutsindwa kwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku gitutu imaze iminsi ishyira kuri Iran, iyibuza gukomeza umugambi wayo wo gukora ibyogajuru.

Nubwo Iran itashyize hanze amakuru menshi kuri uyu mushinga, Umugaba Mukuru w’Ingabo z'icyo gihugu, Gen Maj Hossein Salami, yatangaje ko iki cyogajuru kizifashishwa mu bikorwa byinshi bitandukanye birimo no kongera ingufu z’ubutasi bwa gisirikare.

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Mike Pompeo, yavuze ko Iran igomba kuryozwa ibyo yakoze kubera ko yarenze ku mwanzuro wa 2231, w’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye.

Israël isanzwe ifatanyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri gahunda yo kotsa igitutu Iran, na yo yatewe impungenge n’iyoherezwa mu isanzure ry’icyogajuru cya Iran.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israël, Yisrael Katz, yasabiye ibihano bishya Iran.

U Budage, u Bufaransa n’u Bwongereza na byo byagaragaje impungenge ku gikorwa cya Iran, ariko u Burusiya bwo bwavuze ko nta tegeko na rimwe ry’Umuryango w’Abibumbye Iran yarenzeho.

Iran ivuga ko nta mwanzuro n’umwe w’Umuryango w’Abibumbye yarenzeho, kuko umwanzuro wa 2231 utayibuza kohereza icyogajuru mu isanzure; ahubwo ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Abanyaburayi bawugoreka nkana.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Mohammad Javad Zarif, yashimangiye ko kohereza icyogajuru cyabo bitagamije gusubukura umugambi wo gukora intwaro za kirimbuzi.

Kubera ibihano by’ubukungu Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Abanyaburayi bafatiye Iran, hakiyongeraho n’icyorezo cya Coronavirus, ubukungu bw’iki gihugu bukomeje kuzahara cyane.

Ibihano biheruka gufatirwa Iran ni ibyo muri Nzeri 2019, ubwo Amerika yayishinjaga gukoresha Ikigo cya Gisivili gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, ikikomereza umugambi w’intwaro za kirimbuzi.

Minisitiri Zarif yumvikanye avuga ko ibice byose bigize icyogajuru ‘Nour’ cyoherejwe na Iran, byakozwe n’abahanga b’Abanya-Iran gusa, bityo ko ibihano igihugu cye cyashyiriweho bitabaye imbogamizi ku iterambere ryacyo kandi ko bizatuma kirushaho kuba igihangange mu karere giherereyemo.

Uwahoze ari umuhuza mu biganiro bya Iran n’ibihugu birwanya umugambi wayo w’intwaro za kirimbuzi, Seyed Hossein Mousavian, yabwiye Al Jazeera ko Iran yateye imbere muri gahunda yo gukora za missiles ku rwego rwamaze kurenga igaruriro.

Mousavian yashimangiye ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israël ari ikintu bikwiye gutekerezaho cyane mu gihe byagaba igitero cya gisirikare kuri Iran.

Abasesenguzi bavuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishobora kuzajyana iki kibazo mu Kanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye, ariko ko u Burusiya n’u Bushinwa bishobora kuzagitera utwatsi kuko kizaba kigambiriye gukoma mu nkokora Iran.

USA n'abayishyigikiye bahangayikishijwe n'igikorwa cya Iran cyo kohereza icyogajuru cyiswe 'Nour' mu isanzure
USA n'abayishyigikiye bahangayikishijwe n'igikorwa cya Iran cyo kohereza icyogajuru cyiswe 'Nour' mu isanzure