00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iran ntizi igihe izongera guhurira na Amerika mu biganiro

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 19 April 2026 saa 11:18
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Wungirije wa Iran, Saeed Khatibzadeh, yavuze ko nta tariki iremezwa yo kongera gusubukura ibiganiro by’ubuhuza hagati yayo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe zimwe mu ngingo z’ibyo baganiriyeho mbere zitaremezwa.

Mu cyumweru gishize nibwo intumwa za Amerika n’iza Iran zahuriye mu biganiro byo guhagarika intambara imaze iminsi ibihuza, gusa byasojwe nyuma y’amasaha 21 zinaniwe kumvikana ku bijyanye no kuyihagarika.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru i Antalya muri Turikiya aho yitabiriye inama ku bya dipolomasi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Wungirije wa Iran, Saeed Khatibzadeh, yavuze ko igihugu cye gikomeje gushyira imbaraga mu gushyiraho umurongo ngenderwaho uzagenga ibi biganiro kandi ukazaba uhuriweho na Amerika, kugira ngo bitazongera kubaho ntihagire icyo bitanga.

Ati “Ntabwo dushaka kujya mu biganiro cyangwa inama tuzi ko bidashobora kugira umusaruro bitanga cyangwa bikaba byateza imidugararo kurushaho.”

Yakomeje avuga ko igihe impande zombi zitaremeranya ku murongo cyangwa gahunda izagenga ibi biganiro badashobora gushyiraho itariki ya nyayo y’ibindi biganiro bizahuza ibihugu byombi.

Ati “Igihe tutarabasha kumvikana kuri uwo murongo uzagenderwaho muri ibi biganiro ntabwo dushobora kwemeza itariki izaberaho ibindi biganiro byo guhagarika intambara [...] hari ibyo mu by’ukuri twari twagezeho bifatika, ariko uburyo bwo kwishyira imbere ku rundi ruhande byatumye ibyo biganiro nta musaruro ubivamo.”

Yagaragaje ko Iran itari kwemera amasezerano kubera ibyifuzo Amerika yinjiranye muri ibi biganiro birimo guhagarika gahunda yo gukora intwaro za nucléaire.

Ibi biganiro Amerika yabigiyemo ifite ingingo 15, Iran ivuga ko ingingo ebyiri cyangwa eshatu ari zo batigeze bumvikanaho.

Mu byo Amerika isaba Iran harimo guhagarika umugambi wo gukora intwaro za nucléaire, gufungura inzira ya Hormuz, guhagarika gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro, guhagarika ibitero ku bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati n’ibindi.

Iran yo isaba Amerika kuyikuriraho ibihano, guhagarika ibitero iyigabaho, gukura ingabo zayo mu Burasirazuba bwo Hagati n’ibindi.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Wungirije wa Iran, Saeed Khatibzadeh, yavuze ko nta tariki irashyirwaho y'ibiganiro by'ubuhuza hagati yabo na Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages