00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iran: Umusirikare byavugwaga ko yiciwe muri Liban yagaragaye ari muzima

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 16 October 2024 saa 03:09
Yasuwe :

Umuyobozi w’urwego rw’Ubutasi mu gisirikare cya Iran, Esmail Qaani yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y’iminsi bivugwa ko yiciwe mu gitero ingabo za Israel ziherutse kugaba muri Liban.

Byavugwaga ko Qaani yiciwe mu gitero cyahitanye umuyobozi w’umutwe wa Hezbollah, Hassan Nasrallah.

Kuri uyu wa Kabiri Qaani yagaragaye mu mashusho Televiziyo y’Igihugu ya Iran yatambukije ubwo bakiraga umurambo wa Brigadier General Abbas Nilforoushan wiciwe muri Liban.

Nilforoushan yicanywe na Nasrallah tariki 27 Nzeri, yicirwa mu Majyepfo y’umurwa mukuru wa Liban, Beirut.

Qaani na we yari amaze iminsi atagaragara, mu gihe byavugwaga ko ubwo igitero cyahitanye Nasrallah cyabaga, na we yari muri Beirut.

Qaani byavugwaga ko yaba yariciwe muri Liban

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages