Tariki ya 12 Kanama, Umuvugizi wa Polisi ya Iran, Saeid Montazerolmahdi, yavuze ko muri iyi ntambara, abaturage batanze amakuru ku bo bakekaho gukora ibyaha, hafatwa abarenga 21000.
Yagize ati “Abaturage bahamagara batanga amakuru biyongereyeho 41%, ibyatumye mu minsi 12 gusa abantu ibihumbi 21 batabwa muri yombi.”
Uyu muvugizi ntiyagaragaje ibyo abo bafashwe bakekwagaho, ariko Leta ya Iran yigeze gutangaza ko hari abantu bashobora kuba baratanze amakuru yatumye ibitero bya Israel bigenda neza.
Iyi ntambara hagati ya Israel na Iran yanatumye hihutishwa gahunda yo kwirukana abimukira b’Abanya-Afghanstan babayo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aho bakekwaho kuba ba maneko ba Israel.
Montazerolmahdi yatangaje ko mu bo Polisi yafashe harimo Abanya-Afghanistan 2774 baba muri Iran mu buryo bunyuranyije n’amategeko, 261 bakekwaho kuba ba maneko n’abandi 172 bashinjwa gufata amashusho batabifitiye uburenganzira.






Ibitekerezo 0