00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iran : Yamanitswe ku mugozi azira kwica uwamufashe ku ngufu

Yanditswe na

Florence Kankwanzi

Kuya 25 October 2014 saa 05:21
Yasuwe :

Umukobwa w’imyaka 26 wo muri Iran wari warakatiwe urwo gupfa kuko yishe umugabo wamufashe ku ngufu, amanitswe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Ukwakira yishwe.
Reyhaneh Jabbari wakoraga ibijyanye no gutaka (decoration) yari yarakatiwe urwo gupfa muri Nyakanga 2007 azira kwica umuganga witwa Morteza Abdolali Sarbandi ubwo yageragezaga kamufata ku ngufu akamutera icyuma yitabara.
Ikinyamakuru The Independent kivuga ko ku wa gatanu nyina wa yari yasabwe kujya kubonana n’umukobwa we bwa (…)

Umukobwa w’imyaka 26 wo muri Iran wari warakatiwe urwo gupfa kuko yishe umugabo wamufashe ku ngufu, amanitswe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Ukwakira yishwe.

Reyhaneh Jabbari wakoraga ibijyanye no gutaka (decoration) yari yarakatiwe urwo gupfa muri Nyakanga 2007 azira kwica umuganga witwa Morteza Abdolali Sarbandi ubwo yageragezaga kamufata ku ngufu akamutera icyuma yitabara.

Ikinyamakuru The Independent kivuga ko ku wa gatanu nyina wa yari yasabwe kujya kubonana n’umukobwa we bwa nyuma mbere y’uko yicwa bamarana isaha.

Kuva uyu mukobwa yakatirwa gupfa icyo abantu batandukanye barimo abahanzi, abahagarariye za sosiyete sivile n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bamusabiye imbabazi riko biba iby’ubusa.

Muri Mata Impuguke idasanzwe ya Loni ku bijyanye na Iran yari yasabye ko kwica Reyhaney byahagarikwa kuko urukiko rutari rwarebye ibimenyetso byose kandi ko ibyavuzwe n’uwo mukobwa mu rukiko yabivuze ku gahato.

Ubutabera bwa Iran bwari bwarahaye umuryango w’uyu mugabo igihe cyo kuba wababarira uyu mukobwa kugira ngo ntiyicwe ariko wanga gutanga imbabazi.

Reyhaneh Jabbari

Itegeko rya kiyisiramu (charia), Iran igenderaho rivuga ko uwakatiwe urwo gupfa ashobora kubabarirwa agakatirwa gufungwa.

Charia ivuga ko kwica umuntu, gufata ku ngufu, kwiba witwaje intwaro, ubusambanyi no gucuruza ibiyobyabwenge bihanishwa igihano kiruta ibindi.

Loni itangaza ko mu mwaka wa 2003 byibura abantu 500 bishwe muri Iran benshi muri bo bazira kwijandika mu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages