Ni igisasu cyahawe izina rya Fattah-2, cyamurikiwe muri Kaminuza yigisha iby’ikoranabuhanga ry’ikirere, Ashura Aerospace Science and Technology University mu murwa mukuru Tehran.
Iki gisasu cyamuritswe gifite ikoranabuhanga rizwi nka ‘HGV ‘ rigiha ubushobozi bwo kwihuta cyane mu gihe kirashwe. Ni ubwoko bw’ibisasu binini biba bifite ubushobozi bwo kwihuta no guhindura icyerecyezo mu kanya nk’ako guhumbya, ku buryo bigora uburyo bwose bw’ubwirinzi bwo mu kirere kuba bwagihanura.
Iran ibaye igihugu cya kane gitunze ubu bwoko bw’ibisasu nyuma y’u Burusiya butunze ibisasu bifite ubushobozi bwo kugendera ku muvuduko ukubye inshuro 27 uw’ijwi. Ni ibisasu bifite ubushobozi bwo kugenda ibilometero biri hagati 24,000 na 33,000 mu isaha.
Mu gihe kiguye hasi, kigwana imbaraga za megaton ebyiri, ni ukuvuga ko gikubye inshuro ijana imbaraga z’igisasu Amerika yarashe ku mijyi ya Hiroshima na Nagasaki yo mu Buyapani, mu mwaka wa 1945.
Ibindi bihugu bifite ubu bwoko bw’ibisasu ni u Bushinwa, aho bwo ibisasu byabwo bifite ubushobozi bwo kugenda inshuro icumi ugereranyijwe n’ijwi, bikagenda ibirometero 12,360 ku isaha.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika nazo zari zifite gahunda yo kumurika ibisasu byazo bigendera ku muvuruko ukabije byiswe “Dark Eagle” ariko yaje kubihagarika kubera ibibazo bya tekiniki.
Ntabwo amakuru arambuye ku bisasu bishya bya Iran yatangajwe, icyakora hari ikindi gisasu cyiswe ‘Fattah’ cyari cyamuritswe muri Kamena uyu mwaka, gifite ubushobozi bwo kugenda ibirometero 1400 ku muvuduko ukubye inshuro 15 uw’ijwi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!