Ni ibitero ubuyobozi bwa Ukraine buvuga ko byahitanye abantu batatu.
Kuri uyu wa Mbere nibwo u Burusiya bwagabye ibitero bitadukanye bwifashishije indege zitagira abapilote (droes), ndetse buvuga ko aho bwashakaga guhamya hose bwaharashe. Bwibasiye cyane ibikorwaremezo by’itumanaho n’ingufu.
Minisitiri Kuleba yifashishije Twitter, yahamagariye EU gufatira ibihano bikakaye Iran kubera ko ibitero byagabwe mu Mujyi wa Kyiv byifashishijwemo drones zakorewe muri Iran.
Yagize ati "Hakenewe ubwirinzi bukomeye bwo mu kirere, EU turayisaba gushyiriraho ibihano Iran kubera gufasha u Burusiya buyiha za Drones z’intambara, kubera ko drones zo muri Iran zifashishwa n’abarusiya muri Ukraine."
Nyuma y’igitero cyagabwe i Kyiv, abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga muri EU bahise batangaza ko mu gihe byagaragara ko igisirikare cya Iran gishyigikiye u Burusiya mu ntambara bwatangije kuri Ukraine, hafatwa ingamba zikomeye.
Abatanze ubuhamya bavuze ko Umujyi wa Kyiv warashweho mu gitondo cyo ku wa Mbere, aho nibura drones 136 za Iran zishobora kuba ari zo zakoreshejwe nk’uko AFP yabitangaje.
Hashingiwe ariko ku makuru yatanzwe n’inzego z’umutekano wo mu kirere muri Ukraine, zatangaje ko nibura drones 28 ari zo zari zoherejwe kurasa uyu mujyi, enye zigera ku cyo zari zigamije, izindi ziraswa zitaragira ibyo zangiza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!