Ni ibiganiro yavuze ko bitangira kuri uyu wa Kabiri ariko ko bazagirana n’ibiganiro n’ibindi bihugu byo mu Burayi mu gihe cya vuba.
Yabigarutseho ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ku wa Mbere tariki ya 21 Nyakanga 2025, yerekana ko ibiganiro by’ibyo bihugu uko ari bitatu bizaba byibanda ku ngaruka z’ibikorwa by’u Bwongereza, u Bufaransa n’u Budage bisaba Loni kongera gushyiriraho Iran ibihano kubera gahunda yayo yo gukora intwaro kirimbuzi.
Yavuze ko nyuma yo kugisha inama u Bushinwa n’u Burusiya, ku bijyanye n’ibihano igihugu cye gisabirwa, basanze nta mpamvu yumvikana nubwo yaba igendeye ku mategeko yatuma icyo gihugu cyongera gufatirwa ibihano.
Yatangaje kandi ko igihugu cye kizagirana inama yo ku rwego rw’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bungirije n’ibihugu by’u bwongereza, u Bufaransa n’u Budage ishobora kubera Istanbul muri Turikiya ku wa Gatanu.
Yashimangiye ariko ko nubwo bimeze bityo nta gahunda yo kuganira na Leta zunze Ubumwe za Amerika kuri iyo ngingo mu gihe cya vuba ihari.
Kimwe mu byemezo Iran yafashe ni uguhagarika imikoranire n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za nucléaire igishinja gutanga amakuru atari yo yaganishije ku gutuma Israel iyigabaho ibitero mu minsi ishize.
U Bushinwa n'u Burusiya ni byo bihugu bishyigikiye ko ikibazo cya Iran cyakemurwa binyuze mu nzira y'ibiganiro aho gukoresha inzira z'intambara.






Ibitekerezo 0