00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iran yatangaje ko yiteguye intambara na Israel

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 9 October 2024 saa 11:26
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Seyed Abbas Araghchi, yatangaje ko igihugu cye kitifuza umwuka mubi mu Burasirazuba bwo Hagati, icyakora ngo cyiteguye intambara igihe cyose byaba bibaye ngombwa.

Mu cyumweru gishize nibwo Iran yohereje ibitero bya Misile kuri Israel, nko kwihimura ku rupfu rw’abayobozi bakuru mu mutwe wa Hamas na Hezbollah.

Hari ubwoba bw’uko Israel ishobora kwihorera, bigateza intambara mu Burasirazuba bwo Hagati aho ibyo bihugu bibarizwa.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko biteguye kucyo Israel yakora cyose.

Ati “Twavuze kenshi ko nta ntambara Iran ishaka ariko ntabwo tuyifitiye ubwoba, turiteguye.”

Abbas yavuze ko bamaze kwitegura kwirwanaho kucyo Israel yakora cyose.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Seyed Abbas Araghchi, yatangaje ko yatangaje ko Iran yiteguye intambara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages