00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iran yavuguruje Trump, ivuga ko nta biganiro ifitanye na Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 August 2026 saa 12:50
Yasuwe :

Iran yahakanye ibyo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, watangaje ko ibiganiro bishya bigamije guhagarika intambara hagati y’ibihugu byombi bitangira kuri uyu wa Mbere, ivuga ko nta biganiro iri kugirana na Amerika.

Trump yari yatangaje ko nyuma yo guhagarika ibitero bikomeye yari yateguye kuri Iran, hari ibiganiro by’amahoro byagombaga gutangira kuri uyu wa Mbere.

Yabivuze ku Cyumweru bwo yari mu ndege ya Perezida wa Amerika, Air Force One.

Ati “Turimo kuvugana na bo mu buryo bw’ibiganiro. Bizatangira ejo nyuma ya Saa Sita.”

Yongeyeho ko Iran n’ibihugu by’inshuti za Amerika byo mu Burasirazuba bwo Hagati byamusabye guhagarika ibitero kuko ngo hari inzira y’amasezerano yari imaze kugerwaho.

Icyakora, kuri uyu wa Mbere Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran yahakanye ayo makuru, ivuga ko nta biganiro iri kugirana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi ko nta gahunda ihari yo gutangira ibiganiro nk’ibyo.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmaeil Baghaei, yavuze ko igihugu cye kiri kugirana ibiganiro na Oman bigamije kugera ku bwumvikane ku buryo bwo kurinda umutekano w’amato mu Muhora wa Hormuz.

Mbere y’ibi, ibiganiro hagati ya Amerika na Iran byagiye bikorwa binyuze ku bahuza, ariko ntibyigeze bitanga umusaruro urambye. Trump yakomeje kuvuga ko amasezerano yo guhagarika intambara ari hafi kugerwaho, ariko ibitero byo kwihimuranaho bigakomeza.

Mu ijambo yavugiye muri Air Force One, Trump yavuze ko Amerika yiteguye gukomeza ibitero igihe icyo ari cyo cyose bibaye ngombwa, ariko anavuga ko atifuza ko abantu bahitanwa n’intambara.

Trump yavuze kandi ko igikomangoma cya Arabie Saoudite, Mohammed bin Salman, ndetse n’ibindi bihugu by’inshuti za Amerika birimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Qatar, byamusabye kudakomeza ibitero yari yateguye mu mpera z’icyumweru.

Ati “hari amasezerano kuri Hormuz, kandi hazabaho n’amasezerano ku bijyanye na gahunda y’intwaro kirimbuzi.”

Ibiro Ntaramakuru bya Iran, Mehr News Agency, na byo byamaganye ibyo Trump yavuze ko Iran yaba yaramusabye guhagarika ibitero, bivuga ko ayo magambo ari “ikindi kinyoma gishya”.

Trump yari yavuze ko ibitero yari yateguye kuri Iran byari kuba “igitero gikomeye kurusha ibindi kuva mu ntambara ya Kabiri y’Isi”, ariko ko kubihagarika byari bigamije guha amahirwe inzira y’ibiganiro.

Iran yavuguruje Trump, ivuga ko nta biganiro ifitanye na Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages