Ibi byagarutsweho n’Umuvugizi wa IRGC, Ali Mohammad Naini, mu kiganiro na Fars News Agency.
Ati “Ingabo za IRGC zifite ubushobozi bwo gukomeza kurwana intambara ikomeye nibura amezi atandatu tudahagaze.”
IRGC ni umutwe w’ingabo zidasanzwe za Iran washinze mu 1979 nyuma y’impinduramatwara ya kiyisilamu yakuyeho Ubwami igashyiraho Repubulika ishingiye ku idini ya Islam.
Izi ngabo nizo zifite inshingano zo kurinda ubutegetsi bwa Iran n’inyungu zayo imbere no hanze y’igihugu, zikaba zitandukanye n’ingabo zisanzwe za Iran kuko zo zihabwa ingengo y’imari yihariye, amakuru y’ubutasi n’ubushobozi bwo ku rwego rwo hejuru.
France 24 dukesha iyi nkuru yahamije ko mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, Israel yigambye kugaba ibitero ku bayobozi bakuru b’ingabo za Iran bari muri Ramada hotel mu nkengero za Rawche, i Beirut. Iki gitero cyaguyemo abantu bane, abandi 10 barakomereka.
Israel ivuga ko cyari kigamije kwica abayobozi bakuru mu mutwe udasanzwe w’ingabo za IRGC.
Ibi bitero bikimara kuba, igisirikare cya Israel cyatangaje ko ubwirinzi bwo mu kirere bwababuriye ko hari ibisasu bibiri bya misile byavaga muri Iran byerekeza mu mujyi wa Haifa, bahita bamenyesha abaturage kujya mu bwihisho, nta mubare w’ibyangijwe cyangwa abakomerekejwe na byo uratangazwa.
Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian nawe yongeye kuvuga ko nta yandi mahitamo bafite usibye kwitabara igihe bakomeje kugabwaho ibitero.
Ati “Niba abanzi ba Iran bagerageje gukoresha igihugu icyo aricyo cyose kugira ngo bagabe igitero cyangwa binjire ku butaka bwacu, tuzahatirwa gusubiza icyo gitero […] gusubiza icyo gitero ntibivuze ko dufitanye amakimbirane n’icyo gihugu cyangwa ko twifuza kugirira inabi abaturage bacyo, ahubwo twaba dusubije kuko byabaye ngombwa.”
Ku wa 28 Gashyantare 2026, nibwo Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byagabye ibitero kuri Iran, ni intambara imaze guhindura byinshi birimo n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli aho byiyongereyeho arenga 10% kuva iyi ntambara yatangira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!