Umujyanama mu bya gisirikare w’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Mohsen Rezaei, yavuze ko amakuru avuga ko igihugu cye cyaba gifite umugambi wo kwivugana Barron Trump, umuhungu wa Perezida Donald Trump, nta shingiro afite. Yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya Al Manar yo muri Liban ku wa Kane.
Aya magambo ya Rezaei aje nyuma y’uko hatangajwe amakuru avuga ko hari amashusho yatambukijwe na Televiziyo y’igihugu ya Iran yavugaga ku mugambi ushobora kuba wari ugamije kwica Barron Trump.
Urwego rushinzwe umutekano w’abayobozi bakuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Secret Service, rwari rwatangaje ko rwabonye ayo mashusho ndetse ko rwari ruzi ibijyanye n’ayo makuru.
Nubwo ayo makuru yari amaze kuvugwa, ubuyobozi bwa Iran bwakomeje kuyahakana, buvuga ko nta mugambi nk’uwo bwigeze bugira.
Umubano wa Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika umaze igihe urangwa n’ubwumvikane buke, cyane cyane ku bijyanye n’umutekano n’ibibazo bya politiki mpuzamahanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!