Trump yabanje kuvuga ko Amerika igiye kugaba ibitero bikomeye kuri Iran, ariko nyuma aza gutangaza ko yabihagaritse kuko abari mu biganiro “bamaze kugera ku masezerano akomeye” na Tehran.
Yabwiye abanyamakuru ko ayo masezerano asigaje kunozwa mu nyandiko, avuga ko bishobora gukorwa mu minsi mike iri imbere, ndetse hakaba umuhango wo kuyashyiraho umukono ushobora kubera i Burayi.
Icyakora, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmail Baghaei, yavuze ko amakuru avuga ko ayo masezerano yamaze kugerwaho ari “ibitekerezo gusa”, ashimangira ko “nta kirarangira”.
Trump yavuze ko intego nyamukuru y’ayo masezerano ari ukubuza Iran gutunga intwaro kirimbuzi, avuga ko ari cyo cyari kigenderewe mu bikorwa Amerika imaze iminsi ikora.
Yongeyeho ko umuhora wa Hormuz, ufatiye runini ubwikorezi bwa peteroli na gaz ku Isi, ushobora kongera gufungurwa ayo masezerano namara gusinywa.
Nubwo bimeze bityo, Iran yavuze ko Amerika yakomeje kuzana ingingo nshya mu biganiro.
Izi mpaka zije nyuma y’ibitero bya gisirikare byagiye bisimburana hagati ya Amerika na Iran, birimo ibitero byagabwe ku birindiro bya gisirikare, ibikoresho by’ubutasi n’ibindi bikorwa remezo. Umuryango w’Abibumbye n’ibihugu birimo Pakistan, u Burusiya, u Bushinwa, Turikiya, u Buhinde na Arabie Saoudite byasabye impande zombi kugabanya umwuka mubi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!