Kuri uyu wa 24 Kamena 2026, umuyobozi w’intumwa za Iran zitabiriye ibiganiro by’amahoro akaba na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Mohammad Bagher Ghalibaf, yatangaje ko aya masezerano ari ikimenyetso simusiga cy’umusaruro muke wa politiki ya Washington yo gushyira igitutu ku gihugu cyabo.
Ghalibaf wari mu nama y’abagize Inteko mu bihugu bigendera ku mahame ya Islam iri kubera i Baku muri Azerbaijan, yagize ati "Amasezerano yagezweho hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo guhagarika intambara ni ‘itangazo ryo gutsindwa kwa Amerika’.”
Uyu munyapolitiki yasobanuye ko kuba Iran yaremeye aya masezerano itabitewe n’igitutu cy’ibihano yafatiwe n’amahanga, ahubwo ko ari umusaruro wo kwirwanaho no gushikama kw’igihugu cyabo mu gihe cyagabwagaho ibitero na Amerika.
Ati "Amasezerano ya Islamabad ntabwo ari ingaruka z’igitutu cyangwa agahato, ahubwo ni umusaruro wo kwirwanaho no gushikama kwa Iran.”
Zimwe mu ngingo z’ingenzi zikubiye muri aya masezerano yagezweho bigizwemo uruhare na Pakistan zirebana n’ahazaza h’umutekano na politiki bya Iran n’ibindi bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Mu myaka myinshi, politiki y’ububanyi n’amahanga ya Amerika muri iki gice yari ishingiye ku kukigenzura mu rwego rwa gisirikare n’urwa politiki hagamijwe guheza Iran.
Gusa aya masezerano akuraho uruhare rwa Amerika bidasubirwaho, agasaba ko umutekano w’Uburasirazuba bwo Hagati, cyane cyane mu Muhora wa Hormuz unyuzwamo ibikomoka kuri peteroli byinshi, ucungwa n’ibihugu byo mu karere.
Ghalibaf yashimangiye ko umutekano wo mu Burasirazuba bwo Hagati ugomba gucungwa na Iran n’ibindi bihugu byo muri aka karere, uruhare rwa Amerika rukavaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!