Icyogajuru cyiswe Nahid-2 cyoherejwe mu isanzure ku wa 25 Nyakanga 2025, hifashishijwe rocket ya Soyuz ahohorerezwa ibyogajuru kuri Vostochny Cosmodrome mu Burusiya.
Iki cyogajuru gipima ibilo bisaga 110 bingana, cyakozwe n’abahanga mu ikoranabuhanga b’abanya-Iran.
Nubwo ari intambwe ikomeye kuri Iran, ibihugu byo mu Burengerazuba bimaze igihe byerekana impungenge, bivuga ko iterambere Iran igeraho mu bijyanye n’isanzure rishobora gukoreshwa no mu gukora no gutunganya ibisasu bya misile bifite ubushobozi buhamabye.
Kumurika iki cyogajuru byaje mbere gato y’uko ibiganiro ku bijyanye n’intwaro kirimbuzi bitangira hagati ya Iran n’ibihugu by’u Bwongereza, u Bufaransa ndetse n’u Budage. Ibyo biganiro byatangiriye i Istanbul mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.
Ibi biganiro ni byo bya mbere bibaye nyuma y’uko Israel igabye ibitero kuri Iran hagati muri Kamena 2025, bikavamo intambara yamaze iminsi 12.
Ibyo bitero byakurikiwe n’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zinjiye mu kibazo ku ruhande rwa Israel, zigaba ibitero ku nganda zikora intwaro za kirimbuzi muri Irani.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!