Iki gitero cyabereye ku Isoko ry’imboga rya Jumila riherereye mu Mujyi wa Sadr.
BBC itangaza ko umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano muri Iraq, Saad Maan yavuze ko ushinzwe umutekano yarashe ku modoka y’abakekwaho gukora ubu bwicanyi maze uwari uyitwaye ahita aturitasa igisasu cyari muri iyo modoka.
Uku guturika kwangije amaduka atari make ndetse n’imodoka zari hafi aho zadukirwa n’inkongi y’umuriro.
Kugeza ubu nta muntu biratangazwa ko ari we wihishe inyuma y’iki gitero, gusa harakekwa abarwanyi b’umutwe wa Islamic state bigambye ibitero bishize byagabwe mu bice binyuranye by’iki gihugu byiganjemo abo mu bwoko bw’aba Shia ndetse bakaba bamenyereweho kugaba ibitero ahantu hateraniye imbaga nko mu masoko, mu misigiti n’ahandi.
Uyu mutwe uri ku gitutu gikomeye wotswa n’ingabo za leta zihanganye nawo zishaka kuwumenesha mu Mujyi wa Mosul uherereye mu Majyaruguru y’iki gihugu.
Iki gitero cyigabwe nyuma y’icyo ku itariki 2 Mutarama cyahitanye abantu 35.



















TANGA IGITEKEREZO