00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iraq: Abasaga 100 bishwe n’inkongi ubwo bari mu bukwe

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 27 September 2023 saa 01:56
Yasuwe :

Abantu barenga 100 bishwe n’inkongi y’umuriro ubwo bari mu bukwe mu rusengero rwo muri Iraq.

Ntiharamenyekana impamvu y’iyi nkongi yatumye ibice by’iyi nyubako bigwa rugikubita kuko yari yubakishijwe ibikoresho byoroheje.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana umukwe n’umugeni babyina mbere y’uko inkongi itangira; ntibizwi niba umukwe n’umugeni na bo bari mu bapfuye.

Rania Waad, wahiye ukuboko yavuze ko ubwo abageni barimo babyina gahoro gahoro, ibishashi by’umuriro byarashwe mu gisenge maze inzu yose ihita itangira gushya.

Abantu babuze uko basohoka kubera umubyigano.

Undi mutangabuhamya warokotse iyi mpanuka yabwiye itangazamakuru ko yaburiyemo benshi bo mu muryango we.

Minisitiri w’Intebe wa Iraq, yatangaje ko yasabye abayobozi gukora ibishoboka byose bakita ku bagizweho ingaruka n’iyi mpanuka.

Guverineri wungirije wa Nineveh, Hassan al-Allaq, yabwiye Reuters ko 113 ari bo byamenyekanye ko bapfuye mu gihe umuryango Red Crescent wavuze ko ko abapfuye n’abakomeretse bose hamwe ari 450.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages