Ibiro ntaramakuruby’Abafaransa (AFP), byatangaje ko uwitwa Saad Malik, wabuze Se azize coronavirus byamubereye ibibazo kuko mu gihe kirenga icyumweru amarimbi yose muri Iraq yanze kwemera ko ashyingura umubyeyi we.
Icyateye kwanga gushyingurwa ngo ni ubwoba bw’uko iyo ndwara yakwirakwira hafi y’aho yashyingurwa abahatuye bakayandura.
Umurambo ukaba wasubijwe mu buruhukiro bw’ibitaro. Malik yabwiye AFP ko bakoze ikiriyo ariko ntibabasha gushyingura. Ati “Twagize ikiriyo ariko ntitwabashije kumushingura nubwo hashize icyumweru kirenga apfuye.”
Abantu bitwaje intwaro ngo bagiye babwira Malik, umuryango we n’inshuti ze ko batwika imodoka yabo nibagerageza gushyingura umuntu wabo mu gace kabo.
Ati “Uriyumvisha kuvuga ngo muri Iraq hose habuze metero kare nkeya zo gushyinguramo umubare muto w’abitabye Imana.”
Ubusanzwe mu idini ya Islam, gukereza umurambo ntibyemewe, umuntu aba agomba gushyingurwa vuba bishoboka nyuma yo gupfa, nibura mu masaha 24. Ni mu gihe gutwika umurambo byo ari ikizira.
Iraq yemeje abarenga 500 bagaragayeho Coronavirus naho 42 barapfuye cyakora ngo umubare ushobora kuba uri hejuru kuko bake muri miliyoni 40 zituye icyo gihugu ari bo basuzumwe. Iraq yahagaritse ibikorwa kugeza tariki 11 Mata, isaba abaturage kuguma mu ngo bakita ku isuku mu rwego rwo kwirinda ikirakwira ry’iyo Virusi.
Inzobere mu gupima imirambo n’indwara zandura ziherutse gukorera ubushakashatsi ku mirambo 29 y’abazize COVID-19, bwerekanye ko Coronavirus iguma mu bihaha by’abo yishe na nyuma yo gupfa, bikaba bishoboka ko arizo mpungenge abanya-Iraq bafite nubwo ubwo bushakashatsi butavuze uburyo ishobora gukomeza kwandura.


















TANGA IGITEKEREZO