BBC yanditse ko aka agace gaherereye mu majyaruguru ya Iraq, biteganyijwe ko mu kibuga cy’umupira w’amaguru cyiri mu Mujyi wa Ibril Papa Francis ari busorezemo uru uruzinduko rwe, ari bunahasomere misa yitabirwa n’abantu basaga ibihumbi icumi.
Mu gusoza uruzinduko rwe, arasura, Mosul, umwe mu mijyi ikomeye iri mu majyaruguru ya Iraq. Uyu mujyi wahozemo ibirindiro bikomeye bya IS, arahavugira isengesho asabira abaturage babarirwa mu bihumbi, bahitanywe n’ibitero by’abarwanyi b’Aba-Sunni mu myaka itatu ishize.
Papa kandi biteganyijwe ko asura kiliziya iherereye mu mujyi wa Qaraqosh. Ni kiliziya yangijwe bikomeye n’abarwanyi ba IS, kuko abakirisitu Gatolika bari barahunze uyu mujyi muri 2014 bakaza kuwugarukamo muri 2017 nyuma y’uko inyeshyamba za IS ziwirukanywemo.
Bamwe mu barwanyi bari mu nyeshyamba z’Aba- Shia, batangaje ko batemeranya n’uru ruzinduko, umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi ari bugirire muri aka gace, aho akomeje kugenda atanga ubutumwa bushishikariza abayobozi n’abaturage kurwanya ibikorwa by’ihohotera, ubugizi bwa nabi n’ubuhezanguni, maze abantu bakabana mu mahoro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!