Mu 2020, ihuriro ry’abanyamakuru bakora inkuru zicukumbuye, International Consortium of Investigative Journalists bashyize hanze icyegeranyo bise Luanda Leaks, gikubiyemo ibyaha by’ubukungu Isabel yagiye akora, ari nabyo byatumye yigwizaho ubukungu.
Iryo cukumbura ryagaragaje amanyanga uwo mugore yagiye akora mu bucuruzi afite butandukanye burimo ubw'amabuye y’agaciro, itumanaho, amabanki, ubwubatsi n’ibindi.
Ibiro Ntaramakuru bya Portugal (LUSA) byatangaje ko ubushinjacyaha bwa Angola aribwo bwasabye Interpol guta muri yombi Isabel ku byaha bya ruswa no kubona amafaranga mu buryo budakurikije amategeko, byakozwe hagati ya 2005 na 2017.
Isabel w’imyaka 49 yahoze afite imyanya ikomeye mu butegetsi bwa se, dore ko yayoboye sosiyete ishinzwe ubucukuzi bw’ibikomoka kuri peteroli, Sonangol.
Uyu mugore yagiye ahakana ibi byaha ashinjwa, akavuga ko ari impamvu za politiki ziri gukoreshwa n’ubutegetsi buriho ubu muri Angola.
Ubutegetsi bwa Angola ndetse na Portugal bwafatiriye imitungo na konti za banki za Isabel mu gihe agikorwaho iperereza.
Ubucuruzi bwe busa nk’ubwahungabanyijwe n’ibyo byemezo yafatiwe guhera ubwo se yavaga ku butegetsi mu 2017. Ni ibyemezo kandi byafashwe na Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Ubusanzwe Isabel aba mu bihugu bitandukanye afitemo imitungo nka Dubai na Londres, icyakora bivugwa ko akunze no gusura Portugal.
Se wa Isabel ari we José Eduardo dos Santos yapfuye muri Nyakanga 2022 kubera uburwayi. Yayoboye Angola guhera mu 1979 kugeza mu 2017.
Umugabo wa Isabel, Sindika Dokolo yapfuye mu 2020 arohamye hafi ya Dubai.
Hari urukiko rwo mu Buholandi rwagaragaje ko Dokolo n’umugore we baguze imigabane muri sosiyete y’ibikomoka kuri peteroli, Galp, mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Rwanzuye ko Dos Santos agomba gusubiza miliyoni 500 z’amadolari yatanzwe binyuze muri Sonangol ubwo Isabel yayiboraga.






Ibitekerezo 0