Yabitangarije ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo na YouTube aho azatangira izi ngendo ku wa 25 Mata 2026. Icyakora kuri iyi nshuro ntabwo azaba ari wenyine kuko azajya agendana na murumuna we witwa Jamal.
Ni mu ruhererekane rw’ingendo ari gukora zizenguruka Isi. Ibi bihugu 15 azazengurukamo yerekana ubwiza nyaburanga bwabyo ni Antigua & Barbuda azaheraho, hakurikireho Bahamas, Barbados, Repubulika ya Dominican, Grenada, Guadeloupe, Jamaica, Puerto Rico, Sint Maarten, St. Kitts & Nevis, St. Lucia, St. Vincent na Trinidad & Tobago, Dominica.
Azasoreza muri ‘United States Virgin Islands’ ubutaka bwa Amerika buri mu Nyanja ya Caraïbes kugira ngo yitabire iserukiramuco ikomeye ryaho ryitwa ‘St. Thomas Carnival’ rizaba kuva ku wa 26 Mata kugeza ku wa 2 Gicurasi 2026.
IShowSpeed, umwe mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga yeretse abamukurikira ko u Rwanda ari ahantu heza ho kutemberera kubw’ibyiza nyaburanga yahasanze.
Ni nyuma y’uruzinduko yahagiriye akahava yishimye cyane ko amashusho yahafatiye ari amwe mu yarebwe cyane ugereranyije n’ayo yafatiye mu bindi bihugu bya Afurika yazengurutsemo icyo gihe. Yasuye ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali na Pariki y’Ibirunga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!